2 Samuel 21:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi ajya i Yabeshi y'i Gileyadi, yaka abakuru baho amagufwa ya Sawuli n'ay'umuhungu we Yonatani. Abaturage baho bari baribye imirambo yabo i Betishani, aho Abafilisiti bari barayimanitse bamaze kubicira i Gilibowa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dawudi aherako ajya kuzana amagufa ya Sawuli n’aya Yonatani umuhungu we; ayavana mu bantu b’i Yabeshi ya Gilihadi bari barayanyaze ku mbuga y’i Betishani, aho Abafilisiti babamanitse, umunsi biciye Sawuli i Gilibowa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dawidi aragenda akura amagufwa ya Sawuli na Yonatani umuhungu we mu bantu b'i Yabeshi y'i Galeyadi, bari baranyaze mu nzira y'i Betishani, aho Abafilisitiya bari barayamanitse kuri wa munsi Abafilisitiya biciraga Sawuli i Gilibowa.