2 Samuel 21:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
yose bayahamba hamwe na Kishi se wa Sawuli i Sela mu ntara y'Ababenyamini. Bamaze kurangiza ibyo byose nk'uko umwami yabitegetse, Imana yumva amasengesho yabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Amagufa ya Sawuli, ay’umuhungu we Yonatani, n’ay’abo barindwi bayahamba i Sela mu gihugu cya Benyamini, mu mva ya Kishi se wa Sawuli. Barangiza batyo ibyategetswe n’umwami byose, hanyuma Imana ibona kumerera neza igihugu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko bahamba amagufwa ya Sawuli na Yonatani umuhungu we i Sela mu gihugu cy'Ububenyamini, mu gituro cya se Kishi, basohoza ibyo umwami yategetse byose. Hanyuma y'ibyo Imana ibona guhendahenderwa igihugu.