2 Samuel 21:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abafilisiti bongera gutera Abisiraheli. Dawidi atabarana n'ingabo ze, bararwana kugeza ubwo Dawidi yananiwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bukeye, Abafilisiti bongera gushyamirana n’Abayisraheli. Dawudi n’ingabo ze baramanuka bajya kurwana n’Abafilisiti, bakirwana, Dawudi yumva ananiwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye Abafilisitiya bongera kurwana n'Abisirayeli. Dawidi amanukana n'abagaragu be arwana n'Abafilisitiya, bakirwana Dawidi agwa isari.