2 Samuel 21:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ikindi gihe urugamba rwongera kuremera i Goba hagati y'Abisiraheli n'Abafilisiti, Sibekayi w'i Husha yica Umufilisiti muremure kandi munini witwaga Safu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyuma y’ibyo, hongera kuba intambara ku Bafilisiti i Goba. Ni bwo rero Sibekayi w’i Husha yishe Safu wo muri bene Rafa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hanyuma y'ibyo hongera kubaho intambara ku Bafilisitiya i Goba. Sibekayi w'Umuhusha yica Safu wo muri bene cya gihanda.