2 Samuel 21:20 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ikindi gihe urugamba ruremera i Gati. Hari Umufilisiti w'intwari muremure kandi munini wari ufite intoki esheshatu kuri buri kiganza, n'amano atandatu kuri buri kirenge.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hongera kuba indi ntambara i Gati. Hakaba umurwanyi ufite intoki esheshatu ku kiganza n’amano atandatu ku kirenge, byose hamwe bikaba makumyabiri na bine, na we akaba akomoka kuri bene Rafa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye kandi habaho intambara i Gati, hariyo umugabo muremure cyane, yari afite intoki eshanu ziriho indegeya ku maboko yombi, n'amano atandatu ku maguru yombi, byose byari makumyabiri na bine, kandi na we yabyawe na cya gihanda.