2 Samuel 21:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abanyagibeyoni baramusubiza bati: “Ikibazo dufitanye na Sawuli n'umuryango we nticyarangizwa n'ifeza cyangwa izahabu, kandi nta n'uburenganzira dufite bwo kwihōrera mu Bisiraheli.” Dawidi arababwira ati: “Noneho mumbwire icyo mushaka cyose nkibakorere.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abagibewoni baramusubiza bati «Icyo dushaka kuri Sawuli n’umuryango we, si ifeza cyangwa zahabu, kandi ntidushaka no kugira uwo twica muri Israheli.» Dawudi aravuga ati «Icyo mumbwira cyose nzakibakorera.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ab'i Gibeyoni baramusubiza bati “Icyo dushaka kuri Sawuli n'umuryango we si ifeza cyangwa izahabu, kandi si ibyacu kugira umuntu twica muri Isirayeli.”Na we aravuga ati “Uko mushaka ni ko nzabagirira.”