2 Samuel 21:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami afata Arumoni na Mefibosheti abahungu Sawuli yabyaranye na Risipa umukobwa wa Aya, afata n'abahungu batanu Merabu umukobwa wa Sawuli yabyaranye na Adiriyeli mwene Barizilayi w'i Mehola.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko umwami afata abahungu babiri ba Risipa, umukobwa wa Aya, yari yarabyaranye na Sawuli, ari bo Arimoni na Mefibosheti, afata n’abahungu batanu ba Meraba, umukobwa wa Sawuli, yari yarabyaranye na Adiriyeli mwene Barizilayi w’i Mehola;
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko umwami afata abahungu babiri ba Risipa umukobwa wa Ayiya yabyaranye na Sawuli, Arumoni na Mefibosheti, kandi n'abahungu batanu ba Merabu umukobwa wa Sawuli yabyaranye na Aduriyeli, mwene Barizilayi w'Umumeholati.