2 Samuel 22:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nageze mu kaga ntakambira Uhoraho, ntabaza Imana yanjye kugira ngo intabare, yanyumvise yibereye mu ijuru, yumvise ugutabaza kwanjye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihe nari mu makuba niyambaje Uhoraho, ntakambira Imana yanjye; mu Ngoro yayo yumvise ijwi ryanjye, ugutakamba kwanjye kugera mu matwi yayo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mu mubabaro wanjye nambaje Uwiteka,Ni koko natakiye Imana yanjye,Yumvira ijwi ryanjye mu rusengero rwayo,Ibyo nayitakiye biyinjira mu matwi.