2 Samuel 23:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Aya ni yo magambo y'indunduro yavuzwe na Dawidi. “Nimwumve amagambo ya Dawidi mwene Yese, nimwumve amagambo y'umuntu washyizwe hejuru cyane, ni we Imana ya Yakobo yimikishije amavuta, ni umuhimbyi w'indirimbo w'ingenzi mu Bisiraheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Aya ni yo magambo ya nyuma ya Dawudi: «Uwo ni Dawudi mwene Yese ubivuze, uwo ni umugabo w’igikomangoma ubivuze, uwasizwe amavuta n’Imana ya Yakobo, uwo indirimbo za Israheli zikunda gusingiza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aya ni yo magambo ya Dawidi aheruka. Dawidi mwene Yesayi washyizwe ejuru, aravuga ati“Uwo Imana ya Yakobo yimikishije amavuta,Umuhimbyi w'igikundiro wa zaburi za Isirayeli.