2 Samuel 23:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
ariko we arakomeza ararwana, yica Abafilisiti benshi kugeza ubwo akaboko kananiwe ikiganza kikumirana n'inkota. Uwo munsi Uhoraho amuha kubatsinda cyane, ba Bisiraheli bagarurwa no gucuza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
ariko we arakomeza yica Abafilisiti, kugeza ubwo ikiganza cye kinanirwa cyumirana n’inkota, maze uwo munsi Uhoraho amuha ugutsinda gukomeye. Imbaga yose iramugarukira, ariko ari ukugira ngo bitwarire iminyago gusa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Arahaguruka yica Abafilisitiya, ukuboko kwe kugwa ikinya, kumiranwa inkota. Uwo munsi Uwiteka amuha kunesha cyane, abantu baherako baramugarukira bazanywe no kwayanwa iminyago gusa.