2 Samuel 23:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Maze aravuga ati: “Uhoraho, ntibikabeho ko nanywa amazi nk'aya, byaba ari nko kunywa amaraso y'aba bagabo bemeye guhara amagara yabo.” Ni yo mpamvu yanze kuyanywa. Ngibyo ibyakozwe n'izo ntwari uko ari eshatu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Aravuga ati «Uhoraho arandinde gukora kuri aya mazi! Aya ni amaraso y’abantu bahaze amagara yabo, bakajya hariya hantu!» Nuko yanga kuyanywa. Ibyo ni byo byakozwe na ba bagabo b’intwari uko ari batatu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aravuga ati “Ntibikabeho Uwiteka, kuba nakora ntyo. Ndebe nywe amaraso y'abantu bahaze amagara yabo?” Ni cyo cyatumye yanga kuyanywa.Ibyo ni byo byakozwe n'abo bagabo b'intwari uko ari batatu.