2 Samuel 23:21 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni we kandi wishe Umunyamisiri w'igihangange. Uwo Munyamisiri yari yitwaje icumu, naho Benaya we yitwaje inkoni yonyine. Yambura wa Munyamisiri icumu rye aba ari ryo amwicisha.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni we kandi wishe Umunyamisiri w’intwari. Uwo Munyamisiri yari afite icumu mu ntoki, nuko Benayahu aramanuka amusanga yitwaje inkoni, yambura uwo Munyamisiri icumu rye, ararimwicisha.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yishe n'umugabo mwiza w'Umunyegiputa. Uwo Munyegiputa yari yitwaje icumu, ariko we amanuka yitwaje inkoni, aramusanga amushikuza icumu mu ntoki ze, ararimwicisha.