2 Samuel 23:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Aya ni yo mazina y'intwari mu ngabo za Dawidi: Yoshebu-Bashebeti w'i Hakemoni yari umutware w'abitwa “Intwari eshatu”. Uwo ni we wicishije icumu abanzi magana inani mu gitero kimwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Aya ni yo mazina y’Intwari mu ngabo za Dawudi: Ishibehali, Umuhakemoni, wategekaga abitwa «Intwari eshatu». Umunsi umwe ni we wateye icumu abantu magana inani icyarimwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aya ni yo mazina y'abantu b'intwari ba Dawidi: Yoshebubashebeti w'i Takemoni, yari ingenzi mu bandi batware, Adino w'Umwezini na we ni uko. Umunsi umwe yicishije icumu rye abantu magana inani, bagwira icyarimwe.