2 Samuel 23:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ukurikiraho muri za Ntwari eshatu ni Eleyazari mwene Dodo w'Umwahohi. Yari kumwe na Dawidi ubwo bashotōraga Abafilisiti bari bakoranyijwe no kubarwanya. Abisiraheli barahunze
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Akurikirwa na Eleyazari mwene Dodo, w’i Ahoti. Yari umwe muri za Ntwari eshatu, kandi yari kumwe na Dawudi i Pasi‐Damimu ubwo bashotoraga Abafilisiti bari bateraniye kurwana. Abayisraheli barahunze,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Akurikirwa na Eleyazari mwene Dodo umwana w'Umwahohi. Yari uwo muri abo bagabo batatu b'intwari bari bari kumwe na Dawidi, ubwo basuzuguzaga Abafilisitiya bari bateraniye kurwana, Abisirayeli bamaze guhunga.