2 Samuel 24:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi amaze kubarura abantu, yumva afite inkomanga ku mutima, ni ko gutakambira Uhoraho ati: “Uhoraho, nakoze icyaha gikomeye nkora ibyo ntagombaga gukora, none umbabarire igicumuro cyanjye, ni koko nakoze ikintu cy'ubupfapfa rwose.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dawudi ngo amare kubarura imbaga, yumva umutima we udiha. Ni ko kubwira Uhoraho, ati «Ni icyaha gikomeye nakoze. None rero, Uhoraho, ndakwinginze ngo wirengagize icyaha cy’umugaragu wawe, kuko nakoze nk’umusazi.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dawidi amaze kubara abantu, umutima we uramukubita. Abwira Uwiteka ati “Ndacumuye cyane ku byo nkoze ibyo, ariko none Uwiteka ndakwinginze, kuraho gukiranirwa k'umugaragu wawe kuko nkoze iby'ubupfu bwinshi.”