2 Samuel 24:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Gadi asanga Dawidi aramubwira ati: “Uhisemo ko habaho imyaka irindwi y'inzara mu gihugu cyawe, cyangwa ko wamara amezi atatu uhunga abanzi bagukurikirana, cyangwa ko habaho iminsi itatu y'icyorezo cy'indwara mu gihugu cyawe? Ngaho tekereza neza, umbwire icyo njya gusubiza uwantumye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Gadi rero ajya kwa Dawudi, arabimumenyesha. Aramubwira ati «Ari uguterwa n’inzara imyaka itatu mu gihugu cyawe, ari ukumara amezi atatu uhunga umwanzi waguhagurukiye, cyangwa se iminsi itatu y’icyorezo mu gihugu cyawe, icyo uhisemo ni ikihe? Ngaho rero, tekereza neza, maze umbwire icyo ngomba gusubiza uwantumye.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Gadi ajya kwa Dawidi arabimubwira, aravuga ati “Mbese urashaka ko inzara yatera mu gihugu cyawe ikamara imyaka irindwi? Cyangwa se ni uko wajya uhunga ababisha bawe bakugenza ukamara amezi atatu, cyangwa ni uko mugiga yatera mu gihugu cyawe ikamara iminsi itatu? Nuko wigire inama umenye icyo njya gusubiza Iyantumye.”