2 Samuel 24:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubwo umumarayika w'Uhoraho yari agiye kurimbura i Yeruzalemu, Uhoraho yisubiraho abwira uwo mumarayika ati: “Ibyo birahagije rekera aho.” Uwo mumarayika w'Uhoraho yari ageze ku mbuga ya Arawuna w'Umuyebuzi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umumalayika aramburira ikiganza kuri Yeruzalemu kugira ngo ayirimbure, ariko Uhoraho yisubiraho; ni ko kubwira uwo mumalayika wariho arimbura imbaga, ati «Ibyo birahagije. Ubu ngubu hina ukuboko.» Ubwo kandi uwo mumalayika w’Uhoraho yari bugufi bw’imbuga ya Arawuna w’Umuyebuzi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko marayika agitunze ukuboko kwe kuri Yerusalemu ngo aharimbure, Uwiteka arakuruka iyo nabi, abwira marayika warimburaga abantu ati “Birahagije, noneho unamura ukuboko kwawe.” Kandi marayika uwo w'Uwiteka yari bugufi bw'imbuga ya Arawuna w'Umuyebusi.