2 Samuel 24:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi abonye uko uwo mumarayika arimbura abantu, abwira Uhoraho ati: “Ko ari jyewe wakoze icyaha igicumuro kikaba ari jyewe kibarwaho, aba bantu barazira iki? Ube ari jyewe n'umuryango wanjye uhana.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo Dawudi yarebaga umumalayika wicaga imbaga, abwira Uhoraho, ati «Ni jye wacumuye, kandi ni jye wakoze icyaha, ariko se nk’iyi mbaga yo yakoze iki? Ndakwinginze ngo abe ari jye uhanwa n’abo mu rugo rwanjye!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dawidi abonye marayika wishe abantu, abwira Uwiteka ati “Umva naracumuye kandi nabaye ikigoryi, ariko nk'izi ntama zacumuye iki? Ndakwinginze, ukuboko kwawe abe ari jye kurwanya n'inzu ya data.”