2 Samuel 24:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Yowabu abwira umwami umubare w'abagabo bashobora kujya ku rugamba. Mu Bisiraheli habonetse abagabo b'intwari ibihumbi magana inani, naho mu Bayuda haboneka ibihumbi magana atanu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yowabu ashyikiriza umwami imibare y’ibarura ry’imbaga: Israheli yarimo abagabo b’intwari ibihumbi magana umunani bashobora gutwara inkota, naho Yuda harimo abagabo ibihumbi magana atanu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Yowabu aha umwami umubare w'abantu babaze. Muri Isirayeli harimo abagabo b'intwari bitwaza inkota, uduhumbi munani, abo mu Bayuda na bo bari uduhumbi dutanu.