2 Samuel 3:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Intambara imara igihe kirekire hagati y'abashyigikiye abo kwa Sawuli n'abashyigikiye Dawidi. Dawidi yagendaga agwiza amaboko, naho abo kwa Sawuli bakarushaho gucika intege.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo inzu ya Sawuli n’iya Dawudi zirwana intambara y’urudaca. Dawudi akarushaho gukomera, naho inzu ya Sawuli ntihweme gucika intege.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko ab'inzu ya Sawuli n'ab'inzu ya Dawidi bamara igihe kirekire barwana, Dawidi akajya arushaho gukomera, ariko ab'inzu ya Sawuli barushaho gucogora.