2 Samuel 3:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi aramusubiza ati: “Ndabyemeye, nzagirana nawe amasezerano, ariko ntuzantunguke imbere utazanye umugore wanjye Mikali, umukobwa wa Sawuli.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dawudi aramusubiza ati «Ibyo ni byo! Ngiye kugirana nawe isezerano, ariko icyo ngusaba ni kimwe: ntuzantunguke imbere, utabanje kunzanira Mikali umukobwa wa Sawuli, ubwo uzaza kunyiyereka.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dawidi aramusubiza ati “Ni byiza. Nuko nzasezerana nawe isezerano, ariko hariho kimwe nkwaka: ntabwo uzarebana nanjye keretse ubanje kuzana Mikali mwene Sawuli ubwo uzaza kundeba.”