2 Samuel 3:22 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyuma y'ibyo Yowabu n'izindi ngabo za Dawidi baratabaruka, bazana iminyago myinshi. Ariko Abuneri ntiyari akiri i Heburoni kwa Dawidi, kuko yari yasezerewe akigendera amahoro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko abagaragu ba Dawudi na Yowabu baza gutahuka bavuye mu ntambara, bazanye iminyago myinshi cyane. Abuneri ntiyari akiri i Heburoni kwa Dawudi, kuko yari yamuretse akagenda mu mahoro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi abagaragu ba Dawidi na Yowabu bari bagiye kunyaga, bukeye batabarukana iminyago myinshi. Ariko Abuneri yari atakiri kumwe na Dawidi i Heburoni, kuko yari yamusezereye akagenda amahoro.