2 Samuel 3:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yowabu n'ingabo bari kumwe bakihagera, bamusanganiza inkuru ko Abuneri mwene Neri yaje kubonana n'umwami, maze akamureka akigendera amahoro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihe Yowabu n’ingabo ze bageze aho, baza kubwira Yowabu, bati «Abuneri mwene Neri yaje ibwami, maze umwami aramwihorera, yigendera mu mahoro.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yowabu n'ingabo ze zose bari kumwe bagisesekara aho, babwira Yowabu bati “Abuneri mwene Neri yaje i bwami, kandi umwami yamusezereye agenda amahoro.”