2 Samuel 3:26 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yowabu avuye ibwami yohereza intumwa ngo zikurikire Abuneri, ariko Dawidi ntiyari abizi. Bamugarurira ku iriba rya Sira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yowabu ngo asohoke kwa Dawudi, yohereza intumwa gukurikira Abuneri; bamugarurira ku iriba rya Sira, ariko Dawudi atabimenye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Yowabu ashengurutse kwa Dawidi acisha intumwa ruhinganyuma zikurikira Abuneri, bamugarurira ku iriba rya Sira ariko Dawidi atabizi.