2 Samuel 3:27 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abuneri akigera ku irembo rya Heburoni, Yowabu aramwihererana nk'ufite icyo agiye kumubwira mu ibanga, maze amusogota mu nda aramwica. Bityo Yowabu aba ahoreye murumuna we Asaheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abuneri akigera i Heburoni, Yowabu amujyana imbere mu rugo ahiherereye, mbese nk’ugiye kuganira na we bitonze. Bahageze, amutikura mu nda aramwica, kugira ngo ahorere amaraso ya murumuna we Asaheli.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abuneri akigera i Heburoni Yowabu amukura mu bandi, amujyana mu irembo hagati ngo avugane na we biherereye. Bahageze amutikura ku nda amutsinda aho, amuhōreye amaraso ya murumuna we Asaheli.