2 Samuel 3:29 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Amaraso ye azahame Yowabu n'ab'inzu ye. Mu bazamukomokaho ntihakaburemo urwaye kuninda cyangwa indwara z'uruhu zanduza, cyangwa uwamugaye cyangwa uwicwa n'inkota cyangwa inzara.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ahubwo azahame Yowabu n’umuryango we wose! Ntihazagire ubwo habura mu nzu ya Yowabu, abantu bafatwa n’ibisebe bininda amaraso, ibibembe, abanyantege nke, abicwa n’inkota cyangwa ababura ibyo kurya!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ahubwo ruzabe kuri Yowabu no ku rugo rwa se rwose, kandi mu rugo rwa Yobabu ntihakabure uninda cyangwa umubembe, cyangwa ugendera ku kibando cyangwa uwicishwa inkota cyangwa umuhorote.”