2 Samuel 3:30 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yowabu na mukuru we Abishayi bishe Abuneri, bamuhōra ko yari yarishe murumuna wabo Asaheli mu ntambara y'i Gibeyoni.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abuneri yari yarishe Asaheli murumuna wabo mu ntambara y’i Gibewoni, ari na cyo cyatumye Yowabu na Abishayi umuvandimwe we bamwica.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uko ni ko Yowabu na Abishayi mwene nyina bishe Abuneri, kuko yari yiciye mwene se Asaheli mu ntambara y'i Gibeyoni.