2 Samuel 3:35 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma binginga Dawidi ngo afungure butarira, ariko ararahira ati: “Imana impane yihanukiriye ningira icyo nkoza ku munwa izuba ritararenga.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma imbaga yose ihatira Dawudi kugira icyo arya butarira. Ariko Dawudi arabarahira, ati «Imana inkorere icyo ishaka cyose, niba ndiye ku mugati cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose, mbere y’uko izuba rirenga!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hanyuma abantu bose baza guhata Dawidi ngo afungure hakiri kare, ariko Dawidi ararahira aravuga ati “Nindya ku mutsima cyangwa ikindi cyose ntarageza ko izuba rirenga, Imana ibimpore ndetse bikabije.”