2 Samuel 3:39 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nanjye ubwanjye nubwo ndi umwami nkaba narimikishijwe amavuta, bene Seruya bariya barananiye! Ariko Uhoraho azaba ari we ubahana akurikije ibibi bakoze.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uyu munsi nanjye nacitse intege n’ubwo nasizwe amavuta y’ubwami; kandi bariya bahungu ba Seruya bandusha gukaza umurego mu kumena amaraso. Ariko Uhoraho yitura umugiranabi, akurikije ububi bwe!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi nanjye naho ndi umwami wimikishijwe amavuta, ariko ubu ndi umunebwe. Kandi abo bagabo bene Seruya ni ibigaganyare, barananira. Uwiteka yiture inkozi y'ibibi ibihwanye no gukiranirwa kwayo.”