2 Samuel 3:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abuneri arakazwa cyane n'ayo magambo ya Ishibosheti, aramubwira ati: “Ese wibwira ko ndi umugambanyi ukorera Abayuda? Kugeza ubu sinigeze ntenguha inzu ya so Sawuli n'abavandimwe be n'incuti ze. Nta cyo ntakoze ngo utagwa mu maboko ya Dawidi, none unshinje ko naryamanye n'uyu mugore?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Abuneri arakazwa cyane n’ayo magambo ya Ishibosheti, aramubwira ati «Mbese ndi imbwa y’Umuyuda? Kugeza ubu nagiriye neza inzu ya so Sawuli, abavandimwe be n’incuti ze, sinagutereranye ngo ugwe mu biganza bya Dawudi, none ushatse kumpamya icyaha n’uyu mugore!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Abuneri arakazwa cyane n'amagambo Ishibosheti amubwiye, aramusubiza ati “Mbese ndi igihanga cy'imbwa y'Abayuda? Ubu ngirira neza inzu ya so Sawuli na bene se n'incuti ze, singūhāne mu maboko ya Dawidi, ariko none umpamije icyaha kuri uwo mugore?