2 Samuel 4:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu batware b'ingabo za Ishibosheti harimo abavandimwe babiri, umwe yitwaga Bāna undi akitwa Rekabu. Bari bene Rimoni w'i Bēroti w'Umubenyamini. Bēroti yabaye umujyi w'Ababenyamini,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kwa mwene Sawuli hakaba abagabo babiri b’abatware b’udutsiko; umwe yitwaga Bahana, undi akitwa Rekabu. Bari bene Rimoni w’i Beyeroti, bakaba Ababenyamini, kuko Beyeroti na yo yarebwagaho kuba umwe mu migi ya Benyamini.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi Ishibosheti uwo mwene Sawuli yari afite abatware b'ingabo babiri: umwe yitwaga Bāna, undi yitwaga Rekabu, bene Rimoni w'i Bēroti wo mu muryango wa Benyamini. (Kuko i Bēroti habarwaga ku Babenyamini,