2 Samuel 6:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihe Isanduku y'Uhoraho yinjiraga mu Murwa wa Dawidi, Mikali umukobwa wa Sawuli arebera mu idirishya, abona Umwami Dawidi abyina yitakuma imbere y'Isanduku y'Uhoraho aramugaya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Ubushyinguro bw’Uhoraho butaha mu Murwa wa Dawudi. Mikali, umukobwa wa Sawuli, arebera mu idirishya, abona umwami Dawudi wasimbukaga, yiyereka imbere y’Uhoraho, maze yumva mu mutima we amuhinyuye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bacyinjiza isanduku y'Uwiteka mu rurembo rwa Dawidi, Mikali mwene Sawuli arungurukira mu idirishya, abona Umwami Dawidi ataraka ahamiririza imbere y'Uwiteka, amugayira mu mutima.