2 Samuel 6:20 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi na we arataha asabira abo mu rugo rwe umugisha, maze Mikali umukobwa wa Sawuli aza kumusanganira, aramubwira ati: “Mbega ngo uyu munsi umwami w'Abisiraheli arihesha icyubahiro yitakuma, akagaragaza ubwambure bwe imbere y'abaja n'abagaragu be nk'umuntu udafite agaciro!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dawudi na we arataha, kugira ngo ahe umugisha urugo rwe. Mikali, umukobwa wa Sawuli, asohoka asanganiye Dawudi, aramubwira ati «Mbega ukuntu uyu munsi umwami wa Israheli yihaye icyubahiro, yiyambura imbere y’abaja n’abacakara be, boshye umuntu utagira agaciro!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dawidi na we asubira iwe gusabira ab'iwe umugisha. Maze Mikali mwene Sawuli arasohoka gusanganira Dawidi, aramubwira ati “Ariko uyu munsi ko umwami wa Isirayeli yari umupfasoni: ubonye ngo yibeyurire imbere y'abaja b'abagaragu be, nk'umuntu utagira umumaro, iyo yibeyura adafite isoni!”