2 Samuel 7:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Numara gupfa ugashyingurwa hamwe na ba sokuruza, nzatoranya umwe mu rubyaro rwawe agusimbure ku ngoma, kandi nzakomeza ubwami bwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
N’igihe iminsi yawe izaba yarangiye, maze ukazaba uri kumwe n’abasokuruza bawe, nzakomeza inkomoko yawe inyuma yawe; nzimika uzagukomokaho wowe ubwawe, kandi nkomeze ubwami bwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi iminsi yawe nigera ugasinzirana na ba sogokuruza bawe, nzimika umwana wawe wibyariye akuzungure, kandi nzakomeza ubwami bwe.