2 Samuel 7:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami Dawidi arinjira apfukama imbere y'Uhoraho, arasenga ati: “Nyagasani Uhoraho, ari jye ari n'umuryango wanjye, kugeza ubu ntitwari dukwiriye ibi byiza byose utugirira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko umwami Dawudi aza kwicara imbere y’Uhoraho, aravuga ati «Ndi nde, Nyagasani Uhoraho, kandi inzu yanjye ni iyihe, kugira ngo ube ungejeje aha ngaha?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami Dawidi aherako arinjira, yicara imbere y'Uwiteka aravuga ati “Nkanjye ndi nde Nyagasani Mana, kandi inzu yanjye ni iki, nkanjye ko undinda ukarinda ungeza aha?