2 Samuel 7:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara wowe Nyagasani Uhoraho, wabonye ko ibyo bidahagije umpa Isezerano ryo kugirira neza ab'umuryango wanjye mu bihe bizaza. Koko iyo ni inyigisho uhaye umuntu, Nyagasani Uhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
None Nyagasani, usanze ibyo bidahagije, maze uhishurira umugaragu wawe uko inzu ye izamera no mu bihe bizaza! Mbese ni uko ukunda kugenzereza abantu, Nyagasani Uhoraho?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko ibyo kuri wowe ntibikomeye, Nyagasani Mana. None uvuze no ku by'inzu y'umugaragu wawe uko bizamera igihe kirekire kigiye kuza, na byo bibaye nk'itegeko mu bantu, Nyagasani Mana.