2 Samuel 7:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kuva igihe navaniye Abisiraheli mu Misiri kugeza n'ubu sinigeze mba mu nzu, ahubwo aho bimukiraga hose niberaga mu ihema.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nta bwo nigeze ntura mu nzu, kuva ubwo nakuraga Abayisraheli mu Misiri kugeza uyu munsi, ahubwo nagendaga mu ihema ariho ntuye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uhereye igihe nakuriye Abisirayeli muri Egiputa, ntabwo nigeze kuba mu nzu kugeza ubu, ahubwo nagenderaga mu ihema nk'ubuturo.