2 Samuel 8:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
yohereza umuhungu we Yoramu kumuramukiriza Umwami Dawidi, no kumushimira ko yatsinze Hadadezeri wahoraga arwanya Towu. Yoramu ashyīra Dawidi amaturo y'ibintu bikozwe mu ifeza no mu izahabu no mu muringa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Towu aherako yohereza umuhungu we Yoramu kumuramutsa, no kumushimira ko yatsinze Hadadezeri, kuko Hadadezeri yari umwanzi wa Towu. Yoramu amushyira ibintu byiza bya feza, zahabu n’umuringa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
atuma umuhungu we Yoramu ku Mwami Dawidi kumuramutsa no kumushimira ko yarwanye na Hadadezeri akamunesha, kuko Hadadezeri yajyaga arwanya Toyi. Maze Yoramu azana ibintu by'ifeza n'iby'izahabu n'iby'imiringa.