2 Samuel 8:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
atsinda n'Abamowabu. Yabategekaga kurambarara hasi, maze mu bantu batatu akajya yicamo babiri akarokora umwe. Kuva ubwo Abamowabu baba abagaragu ba Dawidi bakajya bamuha imisoro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Atsinda n’Abamowabu, abarambika hasi maze abageresha umugozi; agera inkubwe ebyiri z’umugozi ku bari bwicwe, n’indi nkubwe imwe yuzuye y’umugozi ku bagomba kurokoka. Nuko Abamowabu bahinduka abagaragu ba Dawudi, bakamuha imisoro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye anesha Abamowabu, maze abarambika hasi mu mirongo abageresha umugozi, inkubwe ebyiri zari iz'abo kwicwa, kandi iya gatatu yose yari iy'abo kurokorwa. Nuko Abamowabu bahinduka abagaragu ba Dawidi, bamuzanira amakoro.