2 Samuel 9:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi aramubwira ati: “Humura, nzakugirira neza nitūra so Yonatani. Nzagusubiza isambu yose ya sogokuru wawe Sawuli, kandi tuzahora dusangira ku meza yanjye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dawudi aramubwira ati «Ntugire ubwoba na gato; sinzaguhemukira kubera so Yonatani. Nzagusubiza ubutaka bwose bw’umukurambere wawe Sawuli, kandi nawe ubwawe, uzajya urira ku meza yanjye iminsi yose.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dawidi aramubwira ati “Humura kuko ntazabura kukugirira neza ku bwa so Yonatani, kandi nzagusubiza imisozi yose y'inyarurembo ya sogokuru Sawuli, kandi uzajya urira ku meza yanjye iminsi yose.”