2 Thessalonians 2:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubwo ni bwo wa Mugome azahishurwa, noneho igihe Nyagasani Yezu azaba aje amwicishe umwuka wo mu kanwa ke, amutsembeshe ukurabagirana kwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwo nguwo rero namara kwigizwayo, ni bwo Umugomeramana azigaragaza, maze Nyagasani Yezu amwicishe umwuka umuva mu kanwa, amurimbuze ububengerane buranga amaza ye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni bwo wa mugome azahishurwa, uwo Umwami Yesu azicisha umwuka uva mu kanwa ke, akamutsembesha kuboneka k'ukuza kwe.