2 Timothy 1:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ndibuka ukwizera Kristo kwawe kuzira uburyarya. Uko kwizera ni ko nyogokuru wawe Lowisi yari afite uhereye mbere, nyuma nyoko Unise na we agira uko kwizera, kandi sinshidikanya ko nawe ari ko ufite.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Niyibutsa kandi ukwemera kuri muri wowe ku buryo butihishira, kwa kundi kwabanje kuba muri nyogokuru wawe Loyida, no muri nyoko Ewunika, nkaba ntashidikanya ko kuri no muri wowe ubwawe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko nibutse kwizera kutaryarya kukurimo, kwabanje kuba muri nyogokuru Loyisi no muri nyoko Unike, kandi nzi neza yuko kukurimo nawe.