3 John 1:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni cyo gituma ninza nzashyira ahabona ibyo akora n'ukuntu adusebya, akatubeshyera. Si ibyo gusa, yanga no gucumbikira abavandimwe, n'abashaka kubakīra akabibabuza ndetse akanabaca mu Muryango w'Imana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni cyo gituma igihe nzazira, nzamagana mu ruhame iyo migenzereze ye, n’amagambo ye mabi yasakaye hose adusebya. Nyamara si n’ibyo gusa, yanze no kwakira abavandimwe; n’abashatse kubakira arabibabuza, ndetse akabaca mu Kiliziya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo gituma ubwo nzaza, nzabibutsa ibyo akora n'uko atuvuga amagambo mabi y'ubupfu, nyamara ibyo ntibimunyura ahubwo arengaho akanga no gucumbikira bene Data, n'ababishaka akababuza akabaca mu Itorero.