3 John 1:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko narishimye cyane, igihe abavandimwe bamwe bazaga bagahamya ukuntu ukomeye ku kuri kw'Imana, kandi ukaba ugenda ukurikiza uko kuri.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nkoramutima yanjye, narishimye cyane igihe abavandimwe bamwe baje hano, nkabumva barata ukuri ugaragaza mu mibereho yawe, mbese ukuntu ugendera mu kuri.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko nishimiye cyane ubwo bene Data bazaga, bagahamya uburyo ushikamye mu kuri ukakugenderamo.