Acts 1:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yuda uwo amaze kugura umurima ibivuye mu buhemu bwe, yaguye yubamye araturika amara ye yose arasandara.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko rero, uwo mugabo yari yariguriye umurima ukomotse ku gihembo cy’icyaha cye, agwa yubamye; ni ko gukindukira hagati, maze amara ye yose arasandara.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
(Kandi uwo muntu, amaze kugura isambu ku byo yahawe ho igihembo cyo gukiranirwa kwe, agwa yubamye araturika, amara ye yose arataraka.