Acts 10:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
I Kayizariya hāri umuntu witwaga Koruneli, akaba n'umukapiteni mu mutwe w'ingabo z'Abanyaroma zaturutse mu Butaliyani.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
I Kayizareya hakaba umuntu witwa Koruneli, wari umutegeka w’abasirikare bo mu mutwe witwa «uw’Ubutaliyani».
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hariho umuntu w'i Kayisariya witwaga Koruneliyo, umutware utwara umutwe w'abasirikare wo mu ngabo zitwa Italiyana.