Acts 10:22 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Baramusubiza bati: “Twatumwe n'umukapiteni Koruneli. Ni umuntu w'intungane, wubaha Imana kandi ashimwa cyane n'ubwoko bwose bw'Abayahudi. Yabwiwe n'umwe mu bamarayika baziranenge kugutumira iwe ngo yumve icyo umubwira.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Baramusubiza bati «Twatumwe n’umutegeka w’abasirikare witwa Koruneli, umuntu w’intungane, utinya Imana kandi agashimwa n’umuryango wose w’Abayahudi. Yabwiwe rero n’umumalayika mutagatifu kugutumira, kugira ngo yumve ibyo umubwira.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Baramusubiza bati “Koruneliyo umutware utwara umutwe w'abasirikare ijana, umuntu ukiranuka wubaha Imana, ushimwa n'ubwoko bwose bw'Abayuda, yabwirijwe na marayika wera kugutumira, ngo uze iwe yumve amagambo yawe.”