Acts 10:38 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muzi n'ibya Yezu w'i Nazareti, ukuntu Imana yamusutseho Mwuka Muziranenge, ikamuha n'ububasha akagenda hose agirira abantu neza, akiza abo Satani yatwazaga igitugu bose bitewe n'uko Imana yari kumwe na we.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muzi n’ibya Yezu w’i Nazareti: ukuntu Imana yamusize amavuta y’ubutore ibigirishije Roho Mutagatifu, ikamuha n’ububasha; n’uko yagendaga agira neza aho anyuze hose, akiza abahanzweho na Sekibi bose, kuko Imana yari kumwe na we.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ni irya Yesu w'i Nazareti, uko Imana yamusutseho Umwuka Wera n'imbaraga, akagenda agirira abantu neza, agakiza abo Satani atwaza igitugu, kuko Imana yari iri kumwe na we.