Acts 11:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni bwo nibutse icyo Nyagasani yigeze kuvuga ati: ‘Yohani yabatirishije amazi, ariko mwebwe muzabatirishwa Mwuka Muziranenge.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo nahise nibuka ijambo rya Nyagasani yavuze ati ’Yohani yabatirishije amazi, naho mwebwe muzabatirizwa muri Roho Mutagatifu.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nibuka rya jambo ry'Umwami Yesu, iryo yavugaga ati ‘Yohana yababatirishaga amazi, ariko mwebweho muzabatirishwa Umwuka Wera.’