Acts 11:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Nari mu mujyi w'i Yope nsenga maze ndabonekerwa. Mbona ikintu cyamanukaga gisa n'umwenda munini urambuye, gifashwe ku mitwe ine. Kiva mu ijuru kingera iruhande.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
«Nari mu mugi w’i Yope ndiho nsenga, nza gutwarwa, maze mbona mu ijuru ikintu kimeze nk’umwenda munini, gifashwe mu mfuruka enye cyururuka gituruka mu ijuru, maze kiza kinsanga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Nari mu mudugudu witwa Yopa nsenga, nerekwa nko mu nzozi ikintu gisa n'umwenda w'umukomahasi kimanuka kivuye mu ijuru, gifashwe ku binyita bine kinzaho.